Ibyavuzwe n'abahanga 15

Umurava ni ugukomeza kudacibwa intege n'uwariwe wese cyangwa icyaricyo cyose mu bibaho, kwirenga ugakora igishoboka cyose n'ibisabwa ngo intego igerweho ukabira ibyuya ukagira ibitotsi ugasonza no kuruha kose gushoboka ni umurava utaburamo amarira n'umubabaro w'umubiri no mu bitekerezo ni urugendo rugusaba gufunga amaso rukakuziba amatwi ntakindi witayeho kitari inzira ikugeza iyo ujya, Umurava usumba izindi ndangagaciro umuntu yakwigiramo muri we ni nyina w'ubutwari bwa nyabwo ibi bikawugira indangagaciro ihatse izindi zose kukiremwamuntu aho kiva kikagera.

Hari abantu baharaniye igihe kinini guhinduka ab'imigenzereze iciriritse ahubwo inagayitse bitari ibya buhoro abo ntuzabarwanye cyangwa ngo ushake kugira impaka ujya nabo izo arizo zose uzabareke kuko bazagutsinda unabirinde ahubwo ubagendere kure bishoboka wumirwe nutabigenza utyo uzaba wishyira hasi ku kigero cyabo nibantu babaho babeshya, gukora ibinti muburyo buteye nko gukopera cyangwa kwiganana bibera mu bugambanyi buciriritse ubujajwa ariko iyo akaba ari intwaro ibafasha kugera kuri byinshi bageraho binabatunga ahubwo cyane kubikora ntabwonko bwabo birirwa barushaya cyangwa ngo bibasabe ubundi bunyamwuga buhambaye nta bunyangamugayo cyangwa umurava wundi bibasaba bakitungirwa ni ibyo gusa abo rero ni abo kwirindwa gusa.

Igihe uzaba wumva wuzuye udadiye wararangije guhinduka no kugira ibyo uhindura icyo gihe uzaba warangiye ni igihe kiza kuri wowe cyo kwandika irage ryawe no gusezera kubera ko hari uburyo bwinshi cyane bwo kujya imbere no guhindura ibintu ariko uburyo bwo guhagarara mu buzima bwo ni bumwe ni ukurekera ibintu aho biri.

Isi ibaye ari ishyamba ukaba imbeba uziringire intare kuruta kwiringira imbeba ngezi zawe ibihumbi icumi aho hasi mu myobo mu ishyamba ritegekwa n'intare.

Iyo utuye mu nzu iva ugira umutekano iyo ari ku zuba gusa.

Ingurube niguhemukira ntuzigere uyihimuraho kuko nubigerageza uzayisanga mu isayo muzigaragurana muri iryo sayo niyo wagera kucyo wari ugamije ariko uzahaguruka wanduye kuko ntahandi uzayisanga hatari aho mu isayo nyine.

Isi igizwe n'ibyiciro bitanu by'abantu, Abatuzuye, Abanyabumenyi, abanyamurava, abahanga n'abanyabwenge buri wese atekereza bijyanye n'ikiciro arimo kandi iyo mitekerereze niyo igena ibikorwa bye, ubuzima azabamo n'umumaro azagira igihe cyose azaba akiri mu buzima.

Kugirango ube igihangange bigusaba kubanza kugira ibyo uhanga.